in

Kigali: Abagabo batatu bakurikiranweho kwica umugore umwe

Uwavuga ko abantu bamaze nko kuba inyamanswa, ntawaba abeshye dore ko ibikorwa bya bamwe mu bantu b’iki gihe bisigaye bigargaza ko ubumuntu ari buke cyane.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro muri iki cyumweru rwasomye icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo dosiye iregwamo abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Nkuko tubikesha bwiza.com Urukiko rwemeje ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.

Ku itariki ya 07/07/2022 nibwo abaregwa bacuze umugambi wo kwica UMUHIRE Francine, umugore w’umwe muri abo bagabo, bakaba bari umugabo n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba bagabo bishe uyu mugore bamusanze mu modoka baramukubita baramunita kugeza apfuye hanyuma bajya kumujugunya.

Nibaramuka bahamwe n’iki cyaha bazahanirwa kwica umuntu babigambiriye.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wari ukunzwe mu makuru y’imikino yimukiye ku yindi radio ikomeye mu Rwanda

Ibyavuzwe n’abafana ba Dorcas wo mu itsinda Vestine na Dorcas ku isabukuru y’amavuko ya Dorcas