Ababyeyi bamwe baravuga ko kurara mu inzu imwe n’abana bibabuza kwisanzura ndetse bagatuma biga ingeso mbi , iyo bumvise iwabo barimo gutera akabariro.
Aha ni mu kagari ka Nyabisindu ho mu murenge wa Remera ubarizwa mu karere ka Gasabo, bavuga ko bahangayikishijwe n’imyitwarire y’abana babo ariko byose bikaba biterwa n’ubushobozi bukeya bigatuma usanga batuye mu nzu y’icyumba kimwe bafite nk’abana batandatu, ugasanga nijoro barimo gutera akabariro abana barabumvise bakazinduka bajya gushyira mu bikorwa.
Aba babyeyi bakomeje bavuga ko ibi bituma abana babo batwita inda zitateguwe, ndetse bakaba barimo gusaba leta ubufasha, kubera iki iyi mibanire y’ababyeyi n’abana mu nzu bitera uburara. Ubwo baganiraga na BTN bavuze ko uretse no guterwa inda n’uburara, hagaragara n’uburaya n’ibindi bikorwa bitandukanye bitari byiza bikunda kugaragara muri aka gace.
Umwe yagize ati” niyo mpamvu nkubwira ngo n’abana bari kubyara imburagihe, kubera ko uri kuba ufite umwana w’imyaka 17, 19 ugasanga yabyaye. Ibaze kuba umwana aryamye hariya, nawe n’umugabo muryamye aho ku ruhande, umwana ntago azabura ibyo abona cyangwa yumva, ejo azagenda abishyire mu bikorwa. Byanga byakunda umuhungu azamushuka amutera inda yamuhaye n’udufaranga 500 cyangwa se yamushukishije n’ako ga telephone kadafite 12”.