in ,

Kidum Kibido ubwo yageraga i Kigali yijeje abakunzi be ikinu gikomeye batigeze babona ahandi

Nimbona Jean Pierre wamamaye muri muzika yo mu Burasirazuba bw’Africa nka ‘Kidum Kibido’ yaje i Kigali, yakiranwa ubwuzu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yagarutse i Kigali avuye i Nairobi muri Kenya, aho aje gutaramira Abanyarwanda mu birori bya Lovers Edition by Kigali Jazz Junction bizabera muri KVCE (Camp Kigali) kuwa 24 Gashyantare 2023.

Uyu muhanzi wari umaze imyaka 4 adataramira mu Rwanda yavuze ko yishimiye kugaruka mu birori, anizeza ko abazitabira igitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu bazaryoherwa n’umuziki wa ‘Live’.

Avuga uko yiyumva bijyanye n’uko agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ine yari ishize atahakorera ibirori, yagize ati “Ni umunezero mwinshi kandi n’abari i Burundi bari kubikurikiranira hafi n’umwe mu bahagarariye Ambasade ari aha, bivuga ko atari ikintu cyoroshye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’uko umuraperi AKA wo muri Afrika yepfo yitabye Imana uwahoze ari umukunzi we yashyize hanze amafoto y’ibihe bagiranye akora ku mitima ya bamwe(Amafoto)

Umuhanzi Nfasis yatunguye benshi mu bukwe bwe (AMAFOTO)