in

Kicukiro: Yaguye mu marembo y’ibitaro maze inzogera iba irirenze

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, haravugwa inkuru y’umurwayi wajyanwe kwa muganga, maze baramurangarana kugeza ubwo bamusezereye mu bitaro maze bamucyuye apfira mu marembo y’ibi bitaro bya Gahanga.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2023, uyu yakwigendera witwa Twagirimana Reonard yajyanwe kwa mugaga abura umwitaho, nyuma aza gusuzumwa n’umuganga, gusa uwo muganga aza kumenyesha abo mu muryango we ko basubizayo umurwayi wabo.

Bamufashe babona yacitse intege kandi afite umwaka muke maze bamugejeje mu marembo y’ibi bitaro maze ahita ahasiga ubuzima.

Barinza JMV uhagarariye iki kigo nderabuzima we ahakana aya makuru avuga ko uyu Nyakwigendera yagejejwe muri ibi bitaro yamaze gushiramo umwuka.

Akomeza avuga ko muganga wamusuzumye akimara kobona ko yapfuye ngo nibwo yasabye abo mu ryango we kumutwara ngo kuko nta buruhukiro ibi bitaro bigira.

Ni mu gihe abo mu muryango we basaba ko bahabwa impozamarira kubera ko umuntu wabo yarangaranwe kugeza ubwo ashizemo umwuka. Abandi basaba ko muri ibi bitara bazajya bakoresha abaganga bazi kwita ku murwayi uko bikwiye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Harimo amakabyankuru” Hasohotse amakuru mashya abantu bitigeze bumva ku itandukana rya Platin P na Olivia (VIDEWO)

Ku musatsi ugwa mu mugongo n’inzobe yaka, Nyirasenge wa Naomi wakanyujijeho na Cyusa yashimangiye ko yuje uburanga (AMAFOTO)