in

Kicukiro: Umusaza yahiriye munzu basanga yamaze gushenguka

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka mu kagari ka Gitaraga mu mudugudu wa Nyakarambi haravugwa inkuru y’umusaza witwa Rutayisire Fredrico wahiriye mu nzu ahita yitaba Imana.

Uyu musaza wabaga mu nzu ari wenyine, yaje kumvikana arimo atabaza maze abaturanyi bahageze basanga inzu yamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro urugi rwifunze.

Batangiye kurwana no kwica urugi bigoranye basanga yamaze gushiramo umwuka, bakuramo umurambo.

Basanze matera aryamaho n’ibikoresho byo munzu byamaze gushenguka, bikaba bikekwako uyu muriro waba watewe n’ibishirira by’itabi yanywaga kuko ashobora kuba yasinziriye igishirira cy’itabi kikiri kwaka.

Abaturanyi bavuze ko uyu musaza ari mu kigero cy’imyaka 80, akaba yabaga wenyine gusa yari afite umuryango mu karere Bugesera ngo kuko batabana kubera amakimbirane. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Masaka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Manishimwe Djabel uzwiho kutarya indimi yavuze impambu Amavubi ahora abona umusaruro nkene

Umwamikazi w’imbuga nkoranya mbaga mu Rwanda, Shaddyboo yarwaje imitima y’abagabo nyuma yo gushyira hanze amafoto ye yambaye agapira gusa yisize amavuta ayaga umubiri wose – Amafoto