in

Kicukiro: Polisi y’igihugu yafashe abantu batanu bacyekwaho kwangiza ibikorwaremezo

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira, yafashe abantu batanu bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo biba ibikoresho bigize imiyoboro y’amashanyarazi.

Abafashwe bari abagabo babiri n’umugore umwe bafatiwe mu murenge wa Gatenga, abandi bagabo babiri bafatirwa mu murenge wa Masaka, nyuma yo kubasangana bose hamwe ibikoresho bitandukanye birimo insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 153, Kashi pawa 7, fusibles 4, ibyuma bifata insinga z’amashanyarazi 32 n’ibikoresho bifashishaga muri ibyo bikorwa.

Abafashwe bose n’ibyo bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo umwana w’imyaka 19 yishe umugabo w’imyaka 36

Amakuru agezweho: Umutoza wa APR FC ari mu mazi abira nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports