Kicukiro: Abasore biga muri Kaminuza batewe n’ibisambo saa munani z’ijoro bibiba Mudasobwa gusa baje gufatamo kimwe bahita bakica ntakuzuyaza.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, nibwo abanyeshuri babiri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali bakubise umusore bikekwa ko yari agiye kubiba kugeza ashizemo umwuka.
Abo banyeshuri bakaba biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Kigali, batuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, barakekwaho gukubita umujura wari ugiye kubiba bikamuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko aba banyeshuri batewe n’abajura batatu ahagana saa munani z’ijoro barimo kwiga babiba mudasobwa barabirukankana, babiri barabacika basigarana umwe muri bo, baramukubita kugeza gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, na we yemeje ko uyu musore ukekwaho ubujura yapfuye.
Kuri ubu abo basore bakaba bahise bajyanwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.
Mujye mureka uwufatiwe mucyuho bajye bamurangiza byakebura namwe mu rubyiruko Banga gukora bakishora mu bujura