in

Kibonke na Samusure bageneye Abanyarwanda ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakinnyi ba filime nyarwanda Mugisha Emmanuel (Kibonke Clapton) na Kalisa Ernest uzwi nka Samusure bagize ubutumwa baha urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

Samusure yagize ati: “Mu byo nandika hazamo cyane imibanire myiza ikwiriye abanyarwanda. Ndasaba Abanyarwanda kutumva amabwire no kuzirikana ko igihugu ari icyabo kandi ko ari bo mbaraga zacyo, birinda kukigambanira, kumva inyigisho z’ababyeyi ziganisha mu moko no kurogwa uburozi buzamunga igihugu”.

Yashimiye abagize uruhare mu kubohora u Rwanda no kuruha amahoro rufite uyu munsi wa none. Ati “Ni uko hatabayeho kwikunda bagahara amagara yabo bakayashyira mu kaga ku bwo kugira ngo igihugu kibe kigeze aha kigeze ni abo gushimirwa na buri wese ubu aryama agasinzira neza ntakwikanga ngo baraje”.

Yasabiye urubyiruko rw’u Rwanda ko rwajya ruhabwa amahugurwa y’ubumenyingiro ndetse n’abagiye gutangiza ubushabitsi bakoroherezwa imisoro. Ati “Ndifuza ko urubyiruko rwashyirirwaho amahugurwa ahoraho y’ubumenyi ngiro mu gihe basoje amashuri cyangwa se abananiwe kuyasoza kubera impamvu zitandukanye, korohereza urubyiruko rutangiye kwikorera imisoro byibuze amezi 6 abanza”.

Clapton Kibonge we yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwiga amateka y’igihugu cyabo cy’u Rwanda ndetse bagakunda gusoma ibitabo no gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndarusaba kwiga amateka y’igihugu cyacu ndetse no gusoma, gusura inzibutso kugira ngo ejo hazaza nabo bazafate iya mbere mu kwigisha abazabakomokaho, kugira ngo dukomeze kurwanya icyatuma Jenoside igaruka mu Rwanda”.

Source:inyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru w’imyaka 85 yitabye Imana nyuma yo kuribwa n’imbwa z’inkazi.

Amwe mu mabanga ya Zuckerberg Mark yashyizwe ku karubanda.