Mu Rwanda hari abastar benshi biganjemo abafite izina rikomeye gusa abenshi usanga baragiye bazamukira mu bitaramo bya kera ndetse akaba ari nabyo byagiye bigaragaragaramo amafoto yabo ya kera abenshi babona bakavugango bavuye kure. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto ya kera y’abastar nyarwanda yo mu gihe cya kera.
Marie Grace Abayizera arasuhuza abafana mu ndamukanyo zigezweho abaha chances
Marie Grace Abayizera a.k.a Young Grace agitangira umuziki mu mwaka wa 2010
Uhereye ibumoso ni Green P, Jay Polly na TMC iburyo, hano ni mu mwaka wa 2010 ubwo bari bagiye mu gitaramo cyo kumurika album ya Jack B i Rubavu
Green P na Jay Polly muri 2010
PFLA na Fireman muri 2010
Fireman na Jack B ku munsi w’igitaramo cyo kumurika album ya Jack B muri 2010
Muri 2010 Lil Pac ni we wagombaga kuba MC w’igitaramo cya Jack B, hano yogeje inkweto azambaye arangije ahagarara ku zuba zirumuka ajya mu kazi
Ciney agitangira kwigaragaza mu muziki ahagana muri 2010
Vicky(Koudou) na Ziggy 55 muri 2010 ubwo The Brothers yacaga ibintu
Muri 2010 ubwo Elion Victory yari akunzwe mu ndirimbo Marita
Muri 2010 ni gutya Platini yafataga indangururamajwi
TMC we yayifatanaga amafiyeri menshi
Dream Boyz mu gitaramo cya Jack B mu mwaka wa 2010
Platini na TMC barajyanishaga kuva ku rukweto kugeza ku musatsi
Ku munsi w’igitaramo cye ni gutya Jack B yari yambaye muri 2010
MC Lil Pac wogeje inkweto azambaye
Muri 2010, Jay Polly na PFLA bakibana nk’abavandimwe….none ubu aho umwe aciye undi ahanyuza umuriro.
Knowless mu gitaramo yakoreye i Musanze muri 2010
Ally Soudy agikora umuziki yararirimbaga benshi bikabakora ku mitima
Ally Soudy muri 2010
Prince Kid agikora mu muhogo, hano ni muri 2011 muri kimwe mu bitaramo byabereye i Huye mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda
Jay Polly na Ciney muri 2010
Jay Polly muri iki gihe yari akunzwe mu ndirimbo ‘Ndacyariho ndahumeka’
Jay Polly, Prince Kid, Ziggy 55 na Danny Vumbi mu mpera za 2010
Miss Jojo na Rafiki mu ndirimbo yabo ‘Tukabyine’ mu gitaramo bakoreye muri Auditorium muri 2008
Miss Jojo mu gitaramo i Huye muri 2008
Yakunzwe mu myaka ya 2008 na 2009 mu ndirimbo ‘Ikiragi’
Muri 2008 Kitoko aririmba mu gitaramo cya Tom Close muri Kaminuza y’u Rwanda
Uncle Austin na Jay Polly bari bagiye kuruhukira i Rubavu mu mwaka wa 2010
Muri 2010 mbere gato y’uko The Ben yerekeza muri Amerika. Hano yari ashagawe n’abafana be i Rubavu
The Ben na Kamichi baririmba ‘Zubeda’ muri studio za Radiyo yabaturage i Rubavu mu mwaka wa 2010. Icyo gihe Kamichi yari atunze telefone yitwaga Merci chérie
Nizzo arya ubuzima ku musenyi wo ku Kivu muri 2011
Knowless atwaye igare i Rubavu mu ntangiriro z’umwaka wa 2011
Nizzo na Sacha bacyunze ubumwe…hano ni muri imwe muri Hoteli z’i Rubavu muri 2011
Muri 2010 Safi yisigaga amavuta yitwa ‘Sante’
Nyuma gato yo gufata amashusho y’Umwanzuro’
The Ben wa kera
Muri iki gihe indirimbo Amahirwe ya nyuma yacaga ibintu
Safi na Knowless ubwo bafataga amashusho y’indirimbo ‘Byarakomeye’
Muri iki gihe urukundo rwabo rwari rugeze aharyoshye. None ubu….