in

Kenya : Umugabo yihangiye umurimo wo guhoberana agiye guca agahigo ko guhobera abantu ibihumbi 15 mu masaha 24

George Achoka, Umunya-Kenya uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Reality Chocks cyangwa Mse wa Hugs, ateganya guca agahigo ko guhobera abantu 15,000 mu gihe cy’amasaha 24. Iki gikorwa giteganyijwe kuba tariki ya 29 Ugushyingo 2024, kikazabera mu mujyi wa Nairobi, Kenya, mu ruhame ndetse gifite intego yo kwemezwa n’inzobere z’Ikigo cya Guinness World Record.

 

Achoka yatangiye guhobera abantu nk’uko yabyitangiraga kuri Instagram na Facebook, ariko yaje gusanga bifite uruhare rukomeye mu kugabanya umunaniro no kongera ituze. Ati: “Iyo umaze guhobera umuntu, guhumeka kwe kurahinduka, kandi biramufasha kugarura ituze.”

 

Uyu mugabo amaze kumenyekana mu binyamakuru kubera agahigo ko guhobera abantu 9,227 mu masaha 24, ariko noneho arifuza kurenza ibi akagera ku bihumbi 15. Binyuze mu byiciro bine, buri kimwe kizamara amasaha ane kandi kizanabonekamo iminota 15 yo kuruhuka. Guhoberana bizatangira saa moya za mu gitondo ku wa 29 Ugushyingo, bisozwe saa moya za mu gitondo ku wa 30 Ugushyingo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC bikomeje kubara macuri

Fireman yahishuye ko umugore we atamufana ariko amushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika