in

Kenny Sol yibasiye abanyamakuru babiri bakunzwe mu Rwanda

Kenny Sol yagaye abanyamakuru bakunzwe mu Rwanda, David Bayingana] (B&B FM) na Lucky wa (RBA) binjiye mu kibazo kitabareba.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Yago Tv Show agaruka ku kibazo cyatumye adataramira abafana bari bitabiriye igitaramo “Rwanda Rebirth Celebration “.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu gihugu no mu Karere yatangaje ko abavuze ko yanze kuririmba kubera inzoga ari ibinyoma byambaye ubusa kandi ukuri kwari guhari.

Kenny Sol yatangaje ko mbere y’igitaramo yahamagawe n’umunyamakuru David Bayingana] amusaba ko yafashe THE BEN] nubwo abateguye igitaramo hari ibyo batari bubahirije biri mu masezerano birimo kwishyurwa mbere y’iminsi itanu.

Uyu munyamakuru ngo yamusabye kugera kuri Arena ibindi bigakorerwayo nawe yemera kubera ko THE BEN] ari mukuru we nyamara NGO amasaha yo gutarama yarinze agera ibyo yijejwe atarabihabwa ahubwo amagambo yuzuye agasuzuguro akaba ariyo abwirwa.

Kenny Sol] kandi yatangaje ko Lucky wa RBA watangaje ko yahawe avanse ya miliyoni 1frw ari ibinyoma kuko amafaranga yahawe ari make biteye isoni.

Uyu muhanzi yasoje anenga bamwe mu baba mu myidagaduro bahisemo kwirengagiza ko yaharaniraga uburenganzira bwe bagahitamo kumugerekaho inkuru z’ibinyoma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Tom Close yatanze inama ikomeye ireba buri munyarwanda

Mbappe yasekeje abantu ubwo yavugaga abakwiye Ballon d’or