Kenny Sol yahishuye ko agiye kumara ibyumweru birenga bibiri ari gukora siporo ubudasiba mu guhangana n’umubyibuho wari umaze iminsi waramuzonze ku buryo yanagorwaga no kubyina ari ku rubyiniro.
Ibi uyu muhanzi yabigarutseho ubwo IGIHE yamusuraga aho yakoreraga siporo muri Platinum Gym i Rebero.
Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yo kutiyitaho ngo akore siporo mu buryo buhoraho yatangiye kugira umubyibuho wari utangiye kumugiraho ingaruka ari nayo mpamvu yiyemeje kuwurwanya.
Ati “Nari ntangiye kuba umunebwe, kuko nari maze igihe kinini ndi gutegura ibintu byanjye, gusa nza gusanga nta mpamvu nasubira inyuma.”
Mu myitozo ari gukora, Kenny Sol yavuze ko agamije kugabanya ibiro no kubaka umubiri ku buryo bugaragara agabanyije ibinure.
Kenny Sol ahamya ko mu minsi yashize yari yatangiye kugira ubunebwe yaterwaga no kudakora siporo.