in

Kecapu wo muri Bamenya avuze ku mugabo wamuteye inda| Yasubije abamwita indaya n’abavuga ko akunda amafaranga

Nelly wamenyekanye ku izina rya Kecapu muri Filime y’uruhererekane ya Bamenya, yavuze amagambo akomeye ku mugabo wamuteye inda. Ni mu kiganiro Kecapu yagiranye na Dash Dash Tv, aho yavuze ko ari umubyeyi w’umwana umwe maze umunyamakuru akagira amatsiko yo kumubaza ku mugabo babyaranye dore ko Kecapu yavuze ko batabana.

Abajijwe ku bijyanye n’umugabo babyaranye, Kecapu yagize ati « Ntabwo tubana kubera impamvu zanjye bwite, ntabwo ari ukubera ubwo bushukanyi si ukubera ko yananiye si ukubera ko yananiye ahubwo ntabwo ari ngombwa ko buri muntu wese mukundanye ari ngombwa ngo mubane ntanubwo aba ari itegeko ».

Muri iki kiganiro kandi Kecapu yagize ikintu abwira abantu bose bavuga ko ari indaya ndetse ko anakunda amafaranga bagendeye cyane cyane ku byo akina muri Bamenya aho yababwiye ko Nelly wo mu buzima busanzwe atandukanye na Kecapu wo muri Bamenya bityo ibyo akina ni ibyo aba yasabwe gukina bitandukanye nuko abayeho mu buzima bwe busanzwe.

Kecapu wo muri Bamenya

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati avuze ipeti yakuye mu gisirikare| Ageneye ubutumwa abasirikare bose babanye

Menya ibisobanuro by’impeta bitewe n’urutoki uyambayeho