Kazungu yari umugome windenga kamere! Mushiki wa Eric wishwe na Kazungu yasobanuye uko byose byagenze
Mu kiganiro Grace akaba mushiki wa Eric bivugwa ko yishwe na Kazungu yagiranye na Umuseke, yasobanuye uburyo babuze Eric.
Ubusanzwe ngo Eric yabanaga n’undi musore witwaga Richard mu gihe yari agitegereje kubona akazi kibyo yize bijyanye no gusuka.
Taliki 9 z’ukwezi kwa 3 umwaka ushize nibwo Eric yaburiwe irengero, babajije Richard ababwira ko nawe yamubuze, umuryango wakomeje gushakisha hose, bajya kuri sitasiyo za RIB hafi ya zose, bajya mu magereza, yewe bajya nahakorerwa ikosi ngo barebe niba yaba yaragiye mu gisirikare ntawe abwiye.
Gusa ngo mu minsi yambere bahamagaraga telefone ye igacamo ariko ntifatwe, ndetse iyo wamwohererezaga message kuri WhatsApp byaragaragaraga ko yayisomye ariko ntasubize.
Baje kwitabaza umuhanga abafasha gushakisha telefone ye mu buryo bwikorana buhanga (mobile tracking), telefone ye basanze iri mu Busanza! ari naho uyu Kazungu yabarizwaga.
Iminsi yarashize indi irataha barihanagura, nibwo nyuma y’umwaka n’igice hatangajwe inkuru yuko umugizi wa nabi wicaga abantu yatawe muri yombi.
Muri iyi minsi nibwo bahuje ikibazo cyabo ndetse n’ibiri kuvugwa basanga umwana wabo ashobora kuba yarishwe n’uwo mugizi wa nabi.