Kate Bashe yagaragaye ari kubyina indirimbo ‘Soso’ ya Omah Lay. Ibintu byatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye bavuga ko ari mu rukundo na Omah Lay.
Mu minsi yashize nibwo uyu munyarwandakazi yasohoye ayo mashusho aho yayashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Kuri ubu inkuru igezweho ni uko uyu mukobwa w’uburanga yaba ari mu rukundo n’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika.
Bitewe n’uburyo uyu mukobwa aba ari kubyinamo iyi ndirimbo byatumye abantu bavuga ko urukundo barugeze kure.
Birashoboka ko baba bari mu rukundo rukiri ibanga cyangwa se bikaba ari ugukunda umuziki bisanzwe, gusa igihari ni uko kuri ubu Kate ari mu rukundo n’umuziki wa Omah Lay.
Kate Bashabe ni umunyamidelikazi ndetse akaba n’umushabitsi ukiri muto, bikaba bivugwa ko ari mubatunze agatubutse mu Rwanda, dore ko afite inzu ye bwite abamo ndetse n’iyo akoreramo imideli yitwa Kabasha Fashion House.