in

Karongi! Umukingo urenda gusenya ikigo cy’amashuri -AMAFOTO

Abaturage n’abarezi bo ku ishuri rya GS Gataka ryo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi bafite ubwoba ko ibyumba by’amashuri yo kuri iki kigo bishobora kuzasenyuka bitewe n’umukingo utenguka urisatira.

Uyu mukingo wavutse nyuma y’uko abakoze umuhanda Rubavu-Rusizi uzwi nka ‘Kivu belt’ basatuye umusozi birinda gukomereza ku muhanda w’igitaka wari uhari kuko wari ufite ikorosi ritari ngombwa.

Kuva icyo gihe umukingo wasigaye ku ruhande rwubatseho iri ishuri uhora utenguka usatira ishuri ari naho haturuka impungenge ko hatagize igikorwa bishobora kuzagira ingaruka ku byumba by’amashuri bya GS Gataka.

Jigiriza Phillippe, umusaza utuye hafi y’iri shuri yabwiye IGIHE ko mbere imvura yagwaga, uyu mukingo ugatengukira muri kaburimbo imodoka ntizibone uko zitambuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yabikubise amaso yumva ashatse kugira: Shaddy Boo yerekanye icyo bamukundira asabwa gutanga umunezero wo mu ishuka -AMAFOTO

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasize umukinnyi ukomeye undi aramusezerera burundu