Mu karere ka Karongi Umurenge wa Rungabano hari umugore witwa Mukamutara Jacqueline uri kurira ayo kwarika nyuma y’uko umugabo we amusohoye mu nzu akayisenya.
Bijya gutangira byatangiye uyu mugore atana n’umugabo we kubera amakimbirane ya hato na hato bahiranaga.
Nyuma yibyo bagabanyijwe imitungo bari bafite uyu mugore ahabwa ubutaka nk’uko yabitangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru.
Avuga ko ubu hashize amezi atanu atagira aho aba nyuma yaho umugabo amusenyeho inzu yitwaje ko ari iye.
Mu gahinda kenshi uyu mugore avuga ko n’ahantu yakodeshaga bamusohoye mu nzu kubera kubura amafaranga y’ubukode.
Ubu uyu mugore nta hantu na hamwe agira ho gukinga umusaya kuko ngo aho bwije ageze niho aryama.