Karongi: Umugabo yatemaguwe umurambo we unagwa mu rutoki, gusa bikekwa ko uyu nyakwigendera nawe atari umuntu mwiza.
Mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko yari umujura.
Uyu murambo wabonetse mu mudugudu Kavumu akagari ka Bubazi mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2023.
Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo mu rutoki.
Ababonye uyu murambo bavuga ko uwishwe yatemwe mu mavi, ku maguru no mu misaya ndetse ko iruhande rwe hari umufuka n’itindo bikekwa ko ariyo yakoreshejwe mu gucukura inzu y’umuturage wo muri aka gace.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.