Umuhanzikazi uri mubakunzwe cyane cyane mu ndirimbo zivuga ubwiza bw’igihugu, umuco ndetse n’indirimbo za gakondo, Clarisse Karasira yagaragaye mu mafoto ateye ubwuzu, aho yari yatemberanye n’umwana we aherutse kwibaruka.
Mu kwezi gushize kwa gatandatu nibwo uyu muhanzikazi ndetse n’umugabo we Ifashabayo Dejoie batuye muri amerika, batangajeko bibarutse umwana wabo wa mbere w’umuhungu.
Clarisse Karasira abicishije mu mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ibyishimo bikomeye atewe no kuba ari gutemberana n’umwana we mu mihanda ya Amerika.
Mu magambo ateye ubwuzu yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuzeko mu mutuma we unyuzwe cyane, ndetse ashima Imana kuba ari gutemberana n’umwana we yahaye akabyiniriro ka Kwanda.
Clarisse Karasira yarushinze n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, tariki 01 Gicurasi 2021, ni umuhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.