in

KARAHANYUZE: Dore couple 7 z’ibyamamare nyarwanda zakanyujijeho mu rukundo, zikababaza bikomeye abafana bazo ubwo zatandukanaga.

1.Aurore na Egide

Tariki ya 21 Gashyantare 2021, Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012 yatangaje ku mugaragaro ko isezerano ryo kubana akaramata yari yaragiranye na Gafotozi Mbabazi Egide babanaga muri Amerika, adashoboye kurikomeza.Aba bombi mu mwaka wa 2018 bari bateranyije inshuti n’abavandimwe basezerana imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo mu gihe basigaje ku isi, ariko byarahindutse baratandukana ku mpamvu bahisemo kugira ibanga.

2.Safi Madiba&Niyonizera Judith

Mu nkuru nyamukuru zaranze umwaka wa 2017 mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, inkuru y’ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith wari uvuye muri Canada iza imbere.Ubukwe bw’aba bombi bwakurikiwe n’ibicantege byinshi mu rukundo rwabo, ariko bihagararaho abashakaga kubasenyera babima umuhoro.Mu nkuru zavuzwe cyane harimo iy’umugabo w’uruhu rwera wagiye mu itangazamakuru akavuga ko Judith yahoze ari umugore we muri Canada, ndetse ko n’amafaranga menshi uwo mugore wa Safi afite ari ayo yamwibye we n’abandi bagabo.Gusa kuri ubu ibyurukundo rwabo byabaye amateka.

3.DJ Pius & MC Ange

Inkuru y’itandukana rya Dj Pius n’umugore we Ange Umulisa yababaye cyane abakunzi babo kuko ari imwe muri couple zagaragaraga nk’izifite urukundo rudafunguye.Muri 2014 aba nabo bafashe umwanzuro wo guca ukubiri, ariko bakomeza gufatanya inshingano zo kurera umwana w’umuhungu batandukanye.

4.Jay Polly & Sharifa Mbabazi

Urukundo rwa Jay Polly na Sharifa rwatangiye kuryoha kuva muri 2015.Gusa nyuma yo kubana nk’umugabo n’umugore bagiye barangwa n’umwiryane wa hato na hato.Byakomeje kuba bibi kugeza ubwo muri 2018 Jay Polly amukubise amukura amenyo atatu, bimuviramo kugezwa mu nkiko akatirwa amezi asaga atandatu mu gihome i Mageragere.

Nyuma yuko afunguwe, we n’umugore we bagerageje kwitwara nk’abagikundana ariko biza kurangira Sharifa atangaje ko ari mu rukundo n’undi musore wo muri America, bidatinze na Jay Polly abona undi mukobwa babyumva kimwe.

5.Meddy Saleh & Shaddyboo

Aba nabo bakundanye ururyohereye kurusha ubuki ndetse Imana ibaheramo umugisha babyarana abana babiri b’abakobwa mu gihe bamaranye nk’umugabo n’umugore.

Muri 2016 bombi batandukanye mu bwubahane, ariko bakomeza gufatanya kurera abana babo.Kuri ubu Shaddyboo ni icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, naho Meddy Saleh we ni umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

6.Anita Pendo &Ndanda

Anita Pendo uzwi nk’umukobwa wirwanyeho yabanye nk’umugabo n’umugore n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Alphonse Ndanda kuva muri 2016, ndetse babyaranye kabiri.
Icyakora urukundo rwabo ntirwarambye kuko nyuma Ndanda wabaye umunyezamu w’amakipe akomeye nka Rayon Sport na As Kigali yaje gutangaza ko batakiri kumwe.Ndetse kuri ubu yamaze kwambika impeta undi mukobwa yihebeye.

7.Young Grace & Hubert Pique

Ari nk’ibishoboka Umuhanzi Young Grace yasubiza inyuma umwaka wa 2018, kuko wari uryohereye kurusha ubuki, avuna umuheha akongezwa undi k’umukunzi we Hubert Pique wari umukinnyi mu ikipe ya Heroes mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo umuraperi Young Grace yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 25, Pique yashinze ivi hasi amwambika impeta, aha gasopo abandi basore bose bashoboraga kumubenguka.

Icyakora ak’abasitari ntikiburira, mu gihe gito cyane ubwo biteguraga kubyara umwana wabo wa mbere, Pique yaritarukije abwira isi ko umutima we utagiterera mu Young Grace, urukundo rushyirwaho akadomo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

+250 Liberation Party #Kwibohora27

Kevin Kade yerekanye imodoka y’umuzinga asigaye agendamo (Amafoto)