in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Karabaye:Wa musore wambitse impeta Mwiseneza Josiane agiye kurongora uwo bamaranye imyaka itanu bakundana.

Nyuma y’umwaka n’amezi atatu umusore witwa Tuyishimire Christian asabye Miss Josiane ko yazamubera umugore agahita amwambika n’impeta ya fiancaille, kuri ubu uyu musore ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa ngo bamaranye imyaka isaga itanu mu rukundo.

Ku ya 15 Kanama 2020 nibwo Christian yateye ivi yambika Miss Josiane impeta amusaba ko yazamubera umugore undi nawe abyemera ntakuzuyaza mu birori byabereye ahitwa Notre Dame de Fatima mu karere ka Musanze.

Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019 na Tuyishimire Christian usanzwe afite company ikora ibijyanye na Graphic Design, icyo gihe batangaje ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana.

Imwe mu mafoto yasohotse kuri uwo munsi yagaragaza ko aba bombi bazakora ubukwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2021, gusa iyi tariki yageze nta n’akanunu gahari ku bukwe bwaba bombi.

Amakuru avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Miss Josiane ndetse ari mu myiteguro yo gusezerana n’undi mukobwa witwa Anna aherutse kwambika indi mpeta.

Mu mpera z’icyumweru dusoje Christian yasangije abamukurikira kuri instagram amafoto atandukanye ari kumwe n’inkumi yitwa Anna, amagambo yaherekeresheje aya mafoto yumvikanishaga ko ibye na Josiane byamaze kurangira. Hari nk’aho yagize ati “Kuva 2018!! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki nicyo gihe.. inkuru y’urukundo rw’ukuri. Birabaye”.

Igitangaje kuri Christian ni uburyo amaranye imyaka itanu n’uyu mukunzi we mushya nyamara muri iyo harimo n’iyo yakundanaga na Miss Joasiane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yakije umuriro nyuma yo kuvuga ko atunze akayabo ka miliyoni 240.

Biteye agahinda: Umubyeyi yamenweho amazi ashyushye none araborera mu rugo.