in

Kamonyi:Habonetse Imirambo y’abagabo 3 mu mugezi, icyabahitanye cyahise kimenyekana

Kamonyi:Habonetse Imirambo y’abagabo 3 mu mugezi, hamenyekanye icyabahitanye.

Imirambo y’abagabo batatu yabonetse mu mugezi wa Rwobe uri hagati y’Umurenge wa Rukoma n’uwa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, bikekwa ko batwawe n’umuvu w’amazi y’imvura nyinshi yaguye muri ako gace.

Iyo mirambo yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022 ahagana saa Kumi n’Imwe. Ni nyuma y’uko babuze nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri aka gace ahagana saa Munani.

Amakuru avuga ko abo bagabo bapfuye ari Tuyizere Thierry w’imyaka 20 y’amavuko; Hagenimana Jean Claude w’imyaka 26 y’amavuko na Irakoze Samuel w’imyaka 20 y’amavuko.

Bose uko ari batatu bari batuye mu Kagari ka Bugoba mu Murenge wa Rukoma. Imiryango yabo yamaze kumenyeshwa ndetse imirambo yabo ihita ijyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umugore wanjye ni fake..” umugabo aricuza icyatumye arongora

Iyi Couple ifanwa n’abatari bake ikomeje guca uduhigo, reba uburyo Jay-Z na Beyoncé ari bo bamaze guca uduhigo twinshi mu bihembo bya Grammy Awards