in

Kalisa Ernest wamenyekanye nka Samusure yavuze ku byo guhungira muri Mozambique asize ateye inda umukobwa w’i Kigali

Samusure wamenyekanye muri filime nyarwanda akaba amaze iminsi atangaje ko yahungiye muri Mozambique kubera ibibazo by’amadeni, yavuze ko hari abantu benshi bari kugenda bamusebya ndetse bakaba bari kwitambika kuba abaturage bamuha ubufasha cyane cyane abakorera kuri Youtube, akavuga ko bahimba inkuru ngo hari umukobwa yatenye inda bityo ibyo avuga ari uguteka imitwe.

Samusure yavuze ko yiyamye abantu bakomeje kwivanga muri gahunda ye yo gufashwa bavuga inkuru zo kumubeshyera, ibyo bikaba bimwangiriza ubunyangamugayo bwe. Yagize ati” hari abantu benshi bagiye bitambika iyi gahunda yanjye yo gusaba abantu ubufasha. Cyane cyane abokora kuro youtube zigitangira kubera ko bashaka kwamamara, ariko bagasanga kuvuga nk’ibyo abanda bavuga bigoye bityo bagahimba inkuru ngo bakurure abantu,”

Akaba akomeza avuga ko bamwe bamusebya bavuga ko yahunze ibyaha yakoze nko gusambanya umwana w’umukobwa. Samusure yavuze ko abantu bamenyereye gufasha abantu bababaye, bagize ibyago, baburaye , barwaye… bityo byakumvikana ko we ari muzima abantu bakumvako ntawe ukwiye kumufasha. Nyamara atangaza ko ibisigaye biri kuvugwa bitandukanye nibyo yatangaje, ndetse akeneye ubufasha kugira ngo yishyure aya madeni yamukomereye.

Yatangaje ko mu mwenda wa 7,400,000 Frw amaze kwakira ubufasha bungana na 4,894,310 Frw akaba asigaje kwishyura umwenda wa 2,501,690 Frw.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burera: Ubuyobozi bwafashe icyemezo gishobora guteza icyorezo

Yakinaga mu ikipe yo mu cyiciro cya 2! Ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya Rayon Sports yamaze kwakira i Kigali