in

Kigali-Kacyiru habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka yagonze abana b’abanyeshuri babiri (Amafoto)

Imodoka y’ivatiri ifite pulaki nimero RAD 271C, yakoze impanuka yo kubirinduka ivuye guhaha mu isoko ryagenewe abashinzwe Umutekano (Army Shop), riri hafi y’Icyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ihitana umunyeshuri umwe, mugenzi we arakomereka.

Ni impanuka yabaye ahagana Saa yine z’igitondo.

Abanyeshuri babiri bagonzwe barimo umwe w’imyaka 13 w’umuhungu. Uwapfuye ni umukobwa Niyonsenga Benitha wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye wanahise yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko iyi modoka abantu batatu bari muri iyo modoka nabo bakomeretse.

Yagize Ati “Ni imodoka yamanutse agahanda ka kaburimbo gacuritse gasa nk’agaturika kuri CSS Kacyiru igeze ahantu hari agakorosi ntiyagakata ahubwo yambukiranya umuhanda. Aho niho yagongeye abana babiri b’abanyeshuri barimo uwitwa Niyosenga Benitha ni we wahise yitaba Imana naho Ruhumuriza Ibrahimu yakomeretse byoroheje.”

SSP Irere yasabye abashoferi kwitwararika mu gihe bari mu muhanda no kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho bageze mu kwirinda ko bakora impanuka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umurengera w’amafaranga ikipe ya APR FC ishaka kuzagura Iradukunda Pascal wa Rayon Sports wateye benshi ubwoba

Twitter ikomeje gutenguha imbaga y’abayikoresha