in

Kabaye: umusore yararanye n’indaya binezeza birangira apfuye

Umusore wo muri Leta ya Delta muri Nigeria yapfuye amarabira nyuma yo gutahana n’indaya bakarara binezeza ijoro ryose.

Byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu mu gace ka Jesse, mu bwami gakondo bwa Idjere nkuko ikinyamakuru The Guardian cyo muri Nigeria cyabitangaje.

Bivugwa ko uwo musore yatahanye indaya ayivanye ku muhanda aho zitegera, akajya gusambanira nayo mu rugo rw’inshuti ye. Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umusore yaheze umwuka.

Hari amakuru avuga ko iyo ndaya yahise ijyana uwo musore kwa muganga muri Sawbrade Hospital, ikamusigayo. Icyakora, yasize itwaye telefone ye n’ikarita ya banki.

Magingo aya ntabwo haramenyekana ikishe uyu musore cyangwa ngo iyi ndaya nayo ifatwe isobanure uko byagenze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri ugira ishyari yabujije abageni gusomana mu rusengero ku munsi w’ubukwe bwabo(Video)

Umukobwa w’i Kigali yabuze ibitotsi nyuma yo gufunguza konti akabikaho ibihumbi 30(Video)