in

Kabaye: umukecuru bamufashe asambanya umugabo w’abandi yanga kumuva hejuru

Umugore mukuru bakunze kwita umukecuru yaguwe gitumo aryamanye n’umugabo w’abandi maze yanga kumuvaho nkuko ababyiboneye babitangaje.

Ababibonye bavuze ko uyu mugabo wafatanwe n’umukecuru baryamanye Atari ubwa mbere yari aciye umugore we inyuma, ahubwo ari inshuro ya gatatu umugore w’uyu mugabo amufatira mu cyuho, ndetse muri aka kabari uyu mugabo araramo gaherereye mu cartier bita Mukove, bakunda kwita Birama, kari mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.

Umugabo witwa Dusabimana Emmanuel byose byabaye ahari, yavuze ko ngo bizwi cyane ko uyu mugabo yakundaga guca inyuma umugore we ku mugore ukuze barimo kwita umukecuru, ndetse akaba yarabigize akamenyero, gusa ngo umugore w’uwo mugabo bamuhaye amakuru nawe aza nk’iya gatera, aribwo yageze kuri ako kabari azanye n’abana be batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe kandi bakuze.

Ngo ubwo bahageraga barebeye mu idirishya babona papa wabo aryamanye n’uyu mukecuru, nibwo umugore atabashije kubyumva neza amera nk’uwishe idirishya koko amaso aramuha, nuko ahita yinjira agwa gitumo umugabo we ndetse n’uwo mukecuru bambaye ubusa, uretse ko ngo uwo mugabo yatangiye kwisakasaka hirya no hino akaza kubona agakabutura akagashyiramo ubundi aca ukwe, na wa mukecuru nawe aca ukwe.

Emmanuel yavuze ko ibyo Atari ubwa mbere byari bibaye, kuko ngo uwo mugore yari yarashyizeho umuntu umuha amakuru igihe cyose umugabo we ari kumuca inyuma, ari nako byagenze kuri iyo nshuro n’ubundi akamufatira mu cyuho. Ngo uwo mugabo ni nayo mpamvu yararaga muri ako kabari kubwo kuba adafite ubwumvikane n’umugore we, n’ubundi bapfa ko akunda kumuca inyuma n’ubwo ajya ataha mu rugo rimwe rimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Murumuna wa Bahavu yamubwiye amagambo akomeye ku isabukuru ye y’amavuko

Ikamyo ya Bralirwa yari ipaki inzoga yafashwe n’inkongi y’umuriro