Justin Bieber ku munsi w’ejo yatangaje ko ikibazo Selena Gomez yagize cy’impyiko atigeze akimenya mbere. Ibi bikaba byaratangaje abantu batari bake bakurikirana umubano w’aba bombi bavuga ko batunguwe no kumva Justin Bieber ari mu batunguwe no kumva ikibazo Selena Gomez yahuye nacyo.
Nkuko tubikesha hollywoodlife, Justin Bieber akimara gutangaza ko atigeze amenya ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko Selena Gomez yagize yatunguye abantu batari bake nkuko bamwe bagiye babitangariza mu ruhame bavuga ko batari biteze iki gitekerezo uyu musore yatangaje ndetse bahise banakeka ko umubano w’aba bombi ushobora kuba warajemo agatotsi.
Tubibutse ko Selena Gomez yahawe impyiko ku munsi w’ejo n’umukobwa w’inshuti ye witwa Francia Raisa washimwe cyane n’abantu bo mu muryango we ndetse n’abafana ba Selena Gomez muri rusange bavuga ko igikorwa yakoze cyuzuye ubumuntu ndetse n’urukundo byagakwiye kubera urugero rwiza abantu benshi.