in

Justin Bieber yaciye mu rihumye umuherwe Elon Musk amutanga kugura imodoka y’akataraboneka.

Umuhanzi w’umunyakanada Justin Bieber, yaciye agahigo ko kugura imodoka y’igitangaza  ,yifuzwaga kugurwa n’umuherwe Elon Musk bwa mbere.

Justin Bieber yaguze iyi modoka nyuma y’uko byavugwaga ko umuherwe Elon Musk ariwe uzabanza kuyigura aho yari yanatanze Komande y’iyo modoka, gusa Justin Bieber aba amuciye murihumye amutanga kuyitunga nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.

Rolls-Royce, Justin Bieber yaguze, yakozwe na kompany ya ‘West Coast’ ku bufatanye na ‘Rolls-Royce 103ex’ izwi mu gukora imodoka nyinshi zo mu 2016 zirimo izikoresha amashanyarazi. Bieber yagaragaye muri Los Angeles afite iyo modoka iza guparikwa ku muhanda wa Malibu.

Ikinyamakuru kimwe Foxnews kivuga ko hataramenyekana ingano y’amafaranga uyu muhanzi yishyuye iyi modoka itangaje ariko bivugwa ko nibura ari ibihumbi 330 by’Amadorali, tugenekereje mu ma nyarwanda ni hafi Miliyoni 330.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibi nibyo bizakwereka ko uri mu rukundo nyakuri cyangwa urw’agahararo.

Umusore aguwe gitumo n’umukunzi we asambana n’uwo bahoze bakundana|Bararwanye ivumbi riratumuka(VIDEO)