Umuhanzi Juno Kizigenza wari umaze iminsi adasohora indirimbo ubu yateguje abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nya-Rwanda muri rusange ko agiye kubamara irungu muri iyi minsi.
Uyu musore yavuze ko yari ahugiye mu gutegura alubumu ye ari hafi gushyira hanze izaba ikubiyemo indirimbo zigiye zitandukanye hari nizasohotse zagiye zikundwa.
Juno Kizigenza yatangaje ko muri iyi minsi agiye kubanza guha abafana be indirimbo yise Ihoho ubu ngo yamaze kuyitunganya byose, amashusho n’amajwi byose birakoze igisigaye ni ukugena umunsi azayishyirira hanze.
Juno yakoze indirimbo zakunzwe hano mu Rwanda nka Urankunda, Kizigenza, Please me ndetse n’izindi zagiye zikundwa