Umuhanzi wemeza ko yakinnye umupira w’amaguru Juno Kizigenza yatangaje impamvu yavuye mu mupira w’amaguru yigira mu muziki nubwo yakuze atawukunda.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radio Rwanda, Juno Kizigenza yatangaje ko ajya kujya mu muziki yari yagize imvune yo ku murundi noneho mu gihe yari arwaye abura icyo akora ku ishuri usibye kwiga gusa ahubwo aza kujya mu muziki mu gihe agarutse ku mwanya yakinaga asanga uwamusimburaga yarafatishije mu buryo bwose.
Juno Kizigenza yaje kubona azajya akina iminota itarenze 3 gusa kuko uwo wamusimbuye yari yaranagizwe Kapiteni abona ntabwo bizavamo umupira awureka gutyo yikomereza umuziki ndetse birangira anawukunze. Juno yanatangaje ko Kizigenza ari papa we warimwize afite imyaka 8 kubera uko yakinaga umupira akabyishimira.
Juno Kizigenza yageze mu muziki abantu baramukunda cyane ku ndirimbo ye ya mbere yise Ma Formula ndetse iranakundwa cyane aza gushyira hanze izindi, kuri ubu arimo kwamamaza arubumu yitwa yaraje iriho indirimbo nyinshi zikomeje gukundwa.