in

Juno Kizigenza yashatse kwigira umwami ngo Ariel Wayz amubere umwamikazi ibyamubayeho ni intangarugero

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo umuhanzi Juno Kizigenza abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko we na Ariel Wayz ari umwami n’umwamikazi ndetse ahita yerura anavugako nta mwami uta ingoma ngo ajye ishyanga.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari hamaze iminsi hari impaka zitandukanye hibazwa uwaba ari umwami wa Muzika nyarwanda. Ni nyuma yuko indirimbo My Vow ya Meddy yari imaze kuzuza umubare w’abantu basaga Miliyoni bamaze kuyireba mu minsi 2 gusa imaze igiye hanze.

Hashize iminota mike Juno Kizigenza avuze aya magambo, uyu musore yahise asiba tweet ye nyuma yo kotswaho igitutu no kubwirwa ko arimo kwishyira hejuru ko adakwiye kwigereranya n’abahanzi nka Meddy ndetse n’abandi batangiye umuziki kera ubu basigaye baba muri leta zunze ubumwe za Amerika n’ahandi henshi hanze y’U Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunamba bamusigiye imodoka ihenze cyane ||ibyo yayikoreye ni agahomamunwa.

Inkuru ibabaje: umugabo w’uyu mugore amuca inyuma cyane ndetse anabikorera mu maso ye| Ese akore iki ko amutwitiye inda?