in

Judithe wakundanye na Safi Madiba byose abishyize hanze

Niyonizera Judith wahoze ukundana na Safi Madiba yavukiye mu karere ka Kamonyi ahiga amashuri yisumbuye nyuma aza gukomereza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Ecole de Science riherereye i Musanze.

Ku myaka 11 yaje muri Kigali maze asoje amashuri yisumbuye yabonye akazi muri hoteri imwe muri Kigali nyuma yaje kureka ako kazi maze yishingira campany ayita Judy Campani Ltd.

Mu mwaka wa 2011 yaje kujya muri Canada ajyanweyo n’umuntu w’inshuti ye gusa ururimi rukoreshwa aho muri Canada dore ko bakoresha Icyongereza n’igifaransa kandi ntabwo yavugaga izo ndimi ariko yageragezaga Icyongereza nyuma yatangiye kucyiga.

Yatangiye gukora akazi aho muri Canada agahembwa amafaranga menshi maze ubuzima bwiza kuriwe buba buratangira.

Nyuma yaje gukundana na Safi Madiba bahujwe n’uwo yari abereye munzu wakundaga ijwi rya Safi ariko atumva ikinyarwanda maze asaba Judithe ko yabahuza maze arabahuza gusa ubushuti bwa Safi na Judithe butangirira aho.

Byaje kugera aho bakora ubukwe maze amagambo aravugwa koko gusa nyuma baje gutandukana biravugwa cyane. Ubu yakoze filim irangira ihuriyemo abakinnyi bo mu bihugu bigiye bitandukanye ku isi agiye kuyishyira hanze ku mugoroba avuga ko kandi ubu ari mu rukundo n’undi musore w’umunyamerica.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Judith yavuze itandukaniro hagati yo gukundana n’umusore w’umwirabura n’uw’umuzungu

Wa mubyeyi wataye umwana we akahasiga urwandiko ubu yafashwe dore icyabimuteye