Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yizihije isabukuru aterwa imitoma

Judith Niyonizera usigaye ari mu munyenga w’urukundo n’umugabo w’umuzungu yatewe imitoma n’abafana be ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.

Uyu mugore wahoze ari uwa Safi Madiba abinyujije kuri instagram ye yerekanye ifoto ari mu byishimo by’uko yiyifurije isabukuru ye kandi ko ari umunsi udasanzwe kuri we.

Benshi mu bafana be bahise bamwereka uburyo bamukunda binyuze mu butumwa bamuhàga muri comment.