in

Jennifer Lopez n’umukunzi we bashyize akadomo ku rukundo rwabo.

Icouple ya Jennifer Lopez na Rodriguez yamaze gushyira akadomo ku rukundo rwabo nyuma y’igihe kitari gito bakundana. Jennifer Lopez w’imyaka 51 na Alex Rodriguez w’imyaka 45 batandukanye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 nk’uko TMZ yabitangaje.

Jennifer Lopez na Rodriguez bamaze igihe bakundana

Inshuti yabo ya hafi yabwiye ikinyamakuru kitwa People ko bamaze igihe cy’amezi atatu batabanye neza dore ko ngo baherukaga kugaragara bari kumwe tariki ya 1 Mutarama 2021. Gusa bakomeje kubika ibanga mu rwego rwo kubihisha abana. Mu mujyi wa Miami inkuru irazwi ko bari bagiye kuhagura inzu y’agatangaza ariko umubano utameze neza uza gutuma babihagarika.

Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko aba bombi batandukanye ahanini bitewe n’uko Alex Rodriguez w’icyamamare mu mukino wa Baseball amuca inyuma akaba afitanye ubucuti n’umugore witwa Madison LeCroy uzwi cyane mu ruganda rwa sinema.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzozi za Patrick(Karabo k’Imana) wakoranye indirimbo na Clarisse Karasira zibaye impamo|Ibyishimo biramurenze

Umusore yarize araboroga nk’umwana ubwo yatereraga umukobwa ivi akabyanga .