Niyonzima Justin ukoresha izina rya Jeje ni umuhanzi Nyarwanda ukizamuka, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mpa Love’ ahishura bimwe mu bintu byagiye bimugora mu gutangira umuziki harimo no kwishyura abahanzi bafite izina ngo bakorane ariko bikarangira bamutengushye.
Uyu muhanzi amaze mu muziki imyaka irenga umunani ariko ntabwo aragera aho yifuza biturutse ku mbogamizi nyinshi yagiye ahura nazo harimo no kwizera abahanzi bafite amazina ariko bakamutenguha nyuma.Avuga ko hari abahanzi yagiye yishyura amafaranga ngo bakorane kugirango azamure urwego rwe ariko nyuma bikaza kurangira batongeye kumuvugisha kugera ubwo nawe acitse intege akarekera kubiruka inyuma.
Ati “Umuziki ni uko umuntu awukora kuko ari ibintu akunda naho ubundi bitari urukundo ntabwo uyu munsi nari kuba nkisohora indirimbo. Ndabyibuka neza muri 2019 nigeze kwishyura umuhanzi Fireman ngo dukorane indirimbo ariko ibyo yankoreye nyuma byatumye nshaka guhagarika umuziki kuko nabonaga ndi gushora mu bantu badaha agaciro ibyo nkora.”
Uretse Fireman avuga ko hari n’abandi bahanzi bagiye bamukora nk’ibyo.
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Mpa Love’ avuga ko ubu azajya akora indirimbo ku giti cye nta kintu yitayeho kandi ko uzashaka ko bakorana ariwe azegera aho kwiruka ku bandi bahanzi batabyitayeho.
Akomeza avuga ko ubu intego ze ari ukwagura muzika ye ikagera kure hashoboka kuko yanatangiye gukorana n’aba Producer bo mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania na Nigeria.
Yavuze ko ‘Beat’ y’iyi ndirimbo ye nshya, yakozwe n’umunya-Tanzania witwa R.Bier, irangizwa na Producer Evydecks, amashusho atunganywa na K. Justin.