in

James na Daniella baje basa nka bike ubwo bari baje gutangaza inkuru nziza yari itegerejwe na benshi babakunda(AMAFOTO)

James na Daniella baje basa nka bike ubwo bari baje gutangaza inkuru nziza yari itegerejwe na benshi ku bantu babakunda

Itsinda rya James na Daniella ryamamaye mu ndirimo zo kuramya no guhimbaza Imana ryatangaje ko ryiteguye gufasha abantu 1000 bazitabira igitaramo cyabo kugira ibihe byiza no kwegerana n’Imana. Ni igitaramo bavuga ko bazaririmbamo indirimbo zose basohoye, ndetse n’iziri kuri album ‘Ibyiringiro’.

Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, cyabereye kuri Crown Conference i Nyarutarama.

Ni ku nshuro ya mbere bagiye gukora iki gitaramo kizahuriza hamwe abantu 1000, kizabera muri Kigali Convention Center. Ni igitaramo bise ‘Gathering of 1000 Special Worship Live Concert’ kizatangira saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu n’igice z’ijoro.

James Rugarama yasabiye umugisha itangazamakuru avuga ko ‘umurimo mukora ntidushobora kuwufata nk’usanzwe’. Yavuze ko mu gihe cy’imyaka itatu ishize batangiye umurimo w’Imana wagutse, kandi bamaze no kubona abaterankunga bahora bafatanya.

Igitaramo cya James na Daniella kizaba ku wa 2 Kamena 2023 muri Kigali Convention Center

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akira akana nabwo yari mwiza bihebuje: Ifoto yo mu bwana y’umunyamakuru Abera Martina uvugwa mu rukundo na Christopher

Ibintu bihinduye isura i Nyarugenge ndakurahiye: Umuraperi Bushali yageze ibwotamasimbi ahita atangaza inkuru nziza ku banyarwanda (Amafoto)