in ,

Iyumvire uko Parfine yicinye icyara bitewe n’ubwambure bw’umugore wa Safi bwashyizwe hanze nubwo butamugaruriye Safi

Gucyocyorana hagati ya Safi na Parfine byateye abantu kwibaza niba koko buri umwe yarakundaga undi,amagambo y’ibitutsi Parfine yabwiye Safi yateye bamwe ku munenga abandi barumirwa bararuca bararumira,mu gihe ibyo byasaga n’ibihagaze umunye-canada ukuze wabanaga na Judith (washakanye na Safi) yahise nawe asuka hanze agahinda yatewe na Judith.

Mu mabaruwa yagiye yohereza ibinyamakuru bitandukanye uyu musaza yavugaga ko Judith yamushukishije ko baryamana kugira amwigarurire maze aramucucura yiyizira mu Rwanda gukora ubukwe na Safi. Uyu musaza  uburakari bwaramuteye maze yisanga yashyize hanze amafoto yagaragazaga ubwambure bwa Judith,ayo mafoto yateye abenshi kumirwa abandi bati “uyu musaza ararengereye” nubwo byari bimeze gutyo ariko kandi amakuru agera kuri YEGOB avuga ko parfine wahoze akundana na Safi ngo byamuteye kwiterera hejuru mbese ngo igisebo cya Judith cyamuteye guhimbarwa.

Nk’umwe mu nshuti ze yabidutangarije ngo amafoto ya Judith atambaye,(yambaye regular undies) ngo yamuteye umva yishimye cyane ko ngo ntakiza yavugaga kuri Judith,Parfine ngo yabifashe nk’inkuru ishimishije ndetse umunsi ayo mafoto akwirakwizwa yirirwanye akanyamuneza bitandukanye no muminsi yayibanjirije aho yari ahugiye mu guterana amagambo na Safi.

Mu majwi yashyizwe hanze parfine yumvikana atuka umugore Safi yiyeguriye ngo ni inkende,inshuti ya Parfine yahamije ko koko nta rukundo yigeze amugirira ngo mbese uwari kumuha ububasha ntabwo buriya bukwe bwa Safi na Judith bwari gutaha.

Inshuti ye iti”Umunsi Hilton ashyira hanze ariya mafoto ya Judith, Parfine yasimbukiye hejuru,yarishimye cyane  mbese ku buryo wari kugira ngo n’ikindi cyabayeho………..yiriwe amwenyura ndetse nta muntu n’umwe mu nshuti ze atihutiye kubibwira……….nta kabuza nyine ntabwo yishimiye Judith kuko yamutwaye umugabo urumva rero ko kumva ko Judith yandagajwe kuriya byari ibyishimo bisa kuriwe…………ikindi kandi urebye ubona ko yashegeshwe n’uko atabashije kwegukana Safi ngo babane nk’umugabo n’umugore ndetse iyo aza kuba afite ububasha mbona ubukwe bwa Judith na Safi atari kwemera ko butaha”

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Senderi yahawe urw’amenyo n’umwe mu bamukurikirana ku rubuga nkoranyambaga nyuma yo kwigereranya na Meddy

Umuyaga wambitse ubusa Malia Obama nyina abura icyo akora (AMAFOTO)