Itsinda rikora umuziki hano mu Rwanda,The Power Boyz rigizwe na Silas P,Delphin riravuga ibigwi Perezida Kagame,nk’inyiturano y’ibyiza yakoreye u Rwanda. Ibigwi The power Boyz itaka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika byiganjemo gahunda ya “Gira inka Munyarwanda, kubakisha imihanda,amashuli….n’ibindi” byukumvikana kandi mu ndirimbo yabo iri kubica bigacika bise “Ya nka yarabyaye”
Usibye kuba The Power Boyz yarakoze iyi ndirimbo ” Ya nka yarabyaye” bafite indi bise ” Binyereke ” ndetse ngo bafite umugambi wo gushyira hanze izindi nyinshi cyane ko ngo ngo impumbero yabo ari ukugeza umuziki wabo i rwotamasimbi.
YEGOB.RW iganira n’umwe mu bagize iri tsinda yagize ati” twe twakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushimira nyakubahwa perezida wa Repubulika ku byiza byose yagejeje ku banyarwanda…ariko dufite n’izindi nyinshi duteganya gushyira hanze vuba ……muri macye twe intego yacu ni ukugeza umuziki wacu n’i rwotamasimbi”