in ,

Iyumvire inkuru ibabaje y’urukundo ya Mariah Carey watandukanye n’umukunzi we mushya

Image result for Mariah Carey and james packer kiss
Mariah na Parker

Ubu biravugwa ko Mariah carey yamaze gutandukana n’umuherwe bivugwa ko yari yiyeguriye nyuma yo gutandukana na Nick Cannon,Cannon ari nawe babyaranye impanga.

Igihe Mariah atandukana na Nick Cannon byavuzwe ko Mariah yahisemo gutandukana na Nick kuko Nick ntacyo yari yifitiye ndetse cyane ko yari yamaze kwibonera umugabo w’umuherwe umubenguka ari we James Parker.

James Parker yitwaje inoti maze yinjira mu rukundo rwa Mariah na Nick,James ni umuherwe wa Kane mu gihugu cya Australia,akimara kwigarurira Mariah Carey batangiye gusohokana ,bakajya mu birwa byuje ubwiza bw’ubutaliyani  yewe ntaho batagiye kuko no muri Israel bagiyeyo.

Image result for Mariah Carey and james packer
Cannon,Mariah,Parker

Urukundo rwa Mariah na James rwateye Nick kubona ko atakiri kumwe na Mariah maze bahitamo gutandukana nyuma bakomeza kujya bavugana bisanzwe ndetse cannon akajya kwa Mariah gusura abana be,Nick ubwe yigeze gutangariza HL ko aticuza impamvu yatandukanye na Mariah nyamara icyo gihe abakunzi ba Carey bateye hejuru bagira bati” ni uko yakwanze,ni uko utabasha kongera kumubona,ntiyakugarukira..n’ibindi”

Image result for Mariah Carey and james packer  bikini
Parker na Mariah

Nick wirinze kugira undi mukobwa bakundana yagumye yipfumbase,Mariah nawe kubera urukundo yarimo na Parker yakomeje kuvugwa mu binyamakuru byinshi by’isi maze ahabwa gukora ikiganiro kuri TV imwe yo muri USA. Nyuma y’igihe cy’uburyohe bw’urukundo Mariah na Parker biravugwa ko bamaze gutandukana burundu

Image result for Mariah Carey and james packer
Nick Cannon na Mariah

Ikinyamakuru Woman’s Day cyo muri Australia  cyatangaje ko Parker yaretse gukundana na carey kuko yabonye ari umugore usesagura cyane ,ku babyibuka bahuza ibi n’ukuntu mbere yuko Mariah ajya gutandukana na Nick babanje gupfa ko uyu mugore yagurishije inzu y’igiciro yari i Los Angeles kandi akabikora atagishije inama umugabo mu gihe bari bayisangiye bose.

Ubu TMZ iravuga ko Mariah yashwanye n’umu miliyoneri Parker ngo nubwo bitararangira burundu ariko ngo ibyabo bisa ni ibyageze ku musozo kuko ngo Nick Cannon yitabiriye ibirori Mariah aherutse gukoreshereza mu rugo ariko Parker ntiyahakandagije ikirenge cye nyamara mbere ngo ntiyahasibaga ndetse ngo nta cyumweru cyashiraga Mariah adafashwe urutoki na Parker ngo basohokere mu tubyiniro dukomeye tw’i Las Vegas

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BIRAGAYITSE : Umunyarwandakazi ukunzwe cyane yagaragaye yikora ahadakorwa (AMAFOTO+VIDEO)

Dore aho Rwatubyaye Abdul aherereye unamenye ibyo utigeze umwumvaho