Nyuma yuko umukinnyi wa APR FC n’ikipe y’igihugu AMAVUBI ,Yannick mukunzi n’Iribagiza Joy bibarutse imfura yabo bafashe umwanzuro wo kurera uwo mwana ndetse no gufatanya gusangira ibyiza biri imbere kabone n’ubwo igihe cyose Joy yari atwite byari ibihe bikomeye kuri bombi.
Nk’uko YEGOB.RW yabitangaje igihe Joy yari atwite imfura ya Yannick n’ubwo bari bakundanye urw’igihe kirekire byamuteye guhangayika kuko atari azi uko ababyeyi bazabyakira ndetse ngo n’uyu musore yumvaga yabihisha kuko atari ko yateganyaga ko bakibarukamo cyane ko yateganyaga kurushinga na Joy yihebeye maze bakajya bakibaruka babana mu rwabo.
Nyuma y’uru rusobe rwo kwibaza uko bizagenda ku mpande zombi,YEGOB.RW ifite amakuru ko bafashe umwanzuro wo gufatanya maze bakarera umwana wabo ndetse hari umugambi wo kuzibanira ubuzira herezo cyane ko ngo ubwuzuzanye hagati yabo butigeze bujegezwa n’umwana bibarutse batabana ahubwo ngo byongereye kwizerana hagati yabo.
Umwe mu nshuti za Joy na Yannick ati” Mu by’ukuri bisa naho kubyara byo byabatunguye bombi ni nayo mpamvu Yannick yakomeje kubigira ibanga ariko kandi ntabwo byari kubura kumenyekana kuko ntawe utwika ngo ahishe umwotsi……..gusa nyuma bitwaye neza kuko bakomeje gukundana ndeste Yannick ahita atangira kwita ku mwana we na Maman we cynae….[] mbese navuga ko byahise byongera kwizerana hagati yabo ku buryo bishoboka ko bazanarushinga mu gihe kiri imbere cyane ko badahisha ko na nubu buri umwe yihebeye undi ”
Nyuma yo kubyarana ,urukundo rwabo no guteganya ku rushinga kandi abasesengura babyibonera mu magambo bombi biyandikira ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Joy,uherutse kugira ati”Uri umugabo w’indoto zanjyeUri umugabo wanjye n’mufasha w’ubuzima bwanjye…..,Yannick Mukunzi”