in

Iyi si nayo nta buringanire, u Bushinwa bufite inzu zidatuwemo zakwira abaturage bose ba Afurika ndetse bakanasaguka

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Bushinwa, He Keng, yavuze ko iki gihugu gifite inzu nyinshi zidatuwemo ku buryo n’uwaziha abaturage bacyo kuri ubu barenga miliyari imwe na miliyoni 400 batapfa kuzuzura.

Keng w’imyaka 81 yabigarutseho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yari ari kuvuga ku bibazo byugarije isoko ry’imitungo itimukamwa mu Bushinwa, aho iki gihugu gifite inzu nyinshi zabuze abazigura ngo bazituremo.

Uyu muyobozi yumvikanishije ko inzu zihari, zishobora gukwiramo abaturage barenga miliyari 1,4 b’iki gihugu. Bivuze ko abatuye Afurika bose bazibamo, bakanasaguka kuko uyu mugabane ufite abaturage miliyari 1,2.

Kuva mu 2021 umusaruro uturuka mu rwego rw’imitungo itimukanwa mu Bushinwa wakomeje guhungabana cyane bijyanye n’uko abafashe inguzanyo z’inzu bakomeje gutishyura nk’uko bikwiriye.

Ibyo kandi bijyana n’uko umubare w’abajya gufata izo nguzanyo bashya, ugenda ugabanyuka uko bwije n’uko bukeye, za nzu zidatuwemo zigakomeza kwiyongera, nk’uko ikigo cyo mu Bushinwa cyita ku bijyanye n’umutungo utimukanwa cya China Evergrande Group kibigaragaza.

Ikigo cy’Ibaririshamibare mu Bushinwa kigaragaza ko kugeza mu mpera z’ukwezi gushize, muri iki gihugu habarurwaga inzu zo kubamo zitagurishijwe ziri ku buso bwa metero kare miliyoni 648.

Reuters yanditse ko izo nzu ziyongera ku yindi mishinga y’inzu zo guturamo zubatswe n’ibigo bitandukanye, aho kugeza ubu zose zitaragurwa, ibifitanye isano n’ibibazo by’ubukungu, aho amafaranga ibi bigo bishora muri ibi bikorwa aba ari menshi kurusha ayo byinjiza.

Izi nzu kandi ziyongera ku zindi zari zaraguzwe n’abandi bashoramari mu 2016 na zo kuri ubu zitagira abazituyemo, bituma umubare w’inzu zidatuwemo mu Bushinwa ukomeje kwiyongera.

Keng ati “Wakwibaza ngo ni inzu zingahe zidatuwemo dufite uyu munsi? Buri nzobere mu by’umutungo utimukanwa ivuga umubare utandukanye n’uw’iy’undi, aho bose bagaragaza ko inzu zidatuwemo zishobora kuba zaturwamo n’abaturage barenga miliyari eshatu.”

Yakomeje ati “Izo ni inzu nyinshi cyane, aho abaturage barenga miliyari imwe na miliyoni 400 (abaturage u Bushinwa bufite ubu) badashobora kuzuzura.”

Nubwo inzobere mu by’imyubakire mu Bushinwa zikomeje kubibonamo ikibazo gikomeye cyane, bitandukanye n’uko inzego z’ubuyobozi bw’iki gihugu zibibona kuko nka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga igaragaza ko n’ubwo urwo rwego rukomeje guhura n’ibyo bibazo ubukungu bw’u Bushinwa muri rusange bukiri ntayegayezwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yanze kubaho atarongorwa, Umugeni yageze mu ijoro ry’ubukwe maze amaguru ayabangira ingata nyuma yo gusanga ubugabo bw’umugabo we butagira aho bumukora kuko bwari buto bidasanzwe

Ubutumwa bwa M Irene kuri Vestine na Dorcas bagiye kwiga