Titi Brown yaburanye ku mashusho yo kubyina hazamo urundi rubanza rwo kuregera indishyi Ishimwe Thiery uzwi nka Titi Brown uregwa icyaha cyo gusambanya umwana, Umuryango w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe winjiye mu rubanza uzana umunyamategeko uregera indishyi.
Umunyamategeko wunganira umuryango w’umukobwa yasabye ko urubanza rwabera mu muhezo mu kurinda umutekano w’umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe.
Titi Brown yasabye ko urubanza rwabera mu ruhame bitewe nuko kuva mu ntangiriro rwabereye mu ruhame. Yanongeyeho ko Abanyarwanda bakwiriye kumenya uko urubanza rumeze bityo hatazabaho kurengana.
Maitre Mbonyimpaye Elias umwunganira yibukije inteko iburanisha ko nta mpamvu yo gutinza urubanza hazamo ibyo kuregera indishyi bityo ko urubanza rwo kuregera indishyi rugamije gutinza urubanza kuko ibyo uregera indishyi ari gushingira ku marangamutima.
Ati:”Uregera indishyi yaje urubanza rwaramaze gupfundikirwa rero agamije gutinza urubanza”.
Umuryango w’umukobwa wifuza ko umwana wabo ahabwa indishyi y’akababaro bitewe nuko yasebejwe mu itangazamakuru igihe amazina ye yatangazwaga kandi bitemewe n’amategeko.
Inteko iburanisha yemeje ko ubusabe bwo kuburanisha mu muhezo bw’umunyamategeko uregera indishyi nta shingiro bufite.
Perezida uyoboye inteko iburanisha yapfunduye urubanza akomereza ku kimenyetso cyongewe muri dosiye. Yavuze ko aho kuvuga amazina y’uwasambanyijwe hemejwe gukoresha MJ bihagarariye impine y’amazina ye.