Umukobwa mu gahinda n’amaganya menshi, arimo agira abantu inama yo kwitondera abo bakundana bavuga ko babaye imivumo aho kuba umugisha.
Yavuze ko yanze kujya gukomeza kwiga muri masters degree muri kaminuza iherereye Canada kubera ko umuhungu bakundanaga yamubwiye ko naramuka agiye bazahita batandukana ahubwo ikiza ari ukubanza agategereza bakazajyana bose hamwe.
Umukobwa yanze gusuzugura umuhungu bakundanaga ahitamo gusuzugura umubyeyi we wamubyaye wari wanamushakiye ishuri ryo kwigamo ndetse n’ibikoresho byose bikenewe.
Nyuma y’igihe, umusore yaje kubwira umukobwa ko arambiwe batagakwiye gukomeza gukundana ahubwo abatana buri wese agakomeza ubuzima bushya.
Nyamukobwa akimara kubymva, kubyakira byaramugoye cyane ndetse bigera n’ubwo ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho baramire ubuzima bwe.