Rugongo ni agace kaboneka ku gitsina cy’umugore ahagana hejuru ahahurira imigoma yo ku ruhande rw’iburyo ndetse n’ibumoso.
Uko rugongo iteye
.Iteye nk’igitsina cy’umugabo
Rugongo iteye nk’igitsina cy’umugabo kubera ko nayo igira igihu gitwikiriye umutwe wayo ndetse kandi iyo nayo ishyutswe irabyimba ikanakomera igahindura ibara.
.Ni nini cyane kurenza uko ubitekereza
Rugongo igaragara inyuma burya ni 1/3 cy’uko yose ingana. Igera mu gitsina mo imbere ku buryo yegera cyane ahazwi nka point G, agace ko mu gitsina cy’umugore gatanga uburyohe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina no kubasha kurangiza.
.Wakibaza niba igira umupaka?
Hari abibwira ko kuyikorakora cyane bituma umuntu anyara mukarushaho kuryoherwa no kunezerwa nyamara uba wibeshya. Rugongo igira umupaka ntarengwa ku buryo iyo uwurenze ibyari ukuryoherwa bihinduka gutaka bitewe no kubabara.
Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, niba wumva utangiye kuryaryatwa saba uwo muri kubikora areke kuyikorakora cyangwa kuyitsibura (bikorwa mu kunyaza) ibanze iruhuke ahubwo yibande ahayizengurutse cyangwa ibindi bice.
Mu gice gikuririraho tuzababwira akamaro ka rugongo by’umwihariko mu gikorwa cyo gutera akabariro.