in

Itangazo ryihutirwa rireba abayisilamu bose bashaka gutanga igitambo

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwasabye abayisilamu bose bifuza gutanga igitambo ko bagomba kubanza gupimisha itungo mbere yo kuribaga, kandi bakabagira iryo tungo ahantu hazwi n’inzego za Leta zibishinzwe mu rwo kwizihiza umunsi wahariwe igitambo cy’umwaka wa 2022.

Ibi byatangajwe ku wa kane taliki ya 7 Nyakanga 2022 aho bageze bati” “Bitewe n’uburwayi bukomeye bwateye mu matungo muri iki gihe, buri muyisilamu wifuza kubaga itungo ry’igitambo, agomba kuribagira mu ibagiro rizwi kandi ryemewe n’inzego za Leta zibishinzwe, kugira ngo babanze baripime, bemeze niba ari rizima, nta ngaruka ryagira ku muntu.”

Bakomeza bavuga ko bitemewe kubagira itungo mu rugo kandi ko uzabirengaho azabihanirwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, nibwo abayisilamu bazizihiza umunsi Mukuru w’Igitambo Eid Al Adha.

Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, MIFOTRA, yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga, 2022, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yashyingiranwe n’ingona

Umugabo ari mu marira nyuma yo kubona ibyafashwe na kamera yashyize mu cyumba