in

Issah Yakubu wa Police FC yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31: “Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye, u Rwanda ni igihugu gitekanye cyane”

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Issah Yakubu, umukinnyi wugarira izamu ukomoka muri Ghana ukinira Police FC, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe by’agahinda n’icyunamo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Yakubu yavuze amagambo yuzuye impuhwe, yihanganisha ababuze ababo, anashimangira ko Jenoside ari amateka mabi isi yose ikwiye kwigira ho. “Birababaje cyane kubura abo ukunda, umuryango wawe—birababaje rwose. Mbihanganishije cyane, Imana ibabe hafi,”. Yongeyeho ko kwibuka ari inshingano rusange kandi ko ababuze ubuzima bagomba guhabwa icyubahiro gikwiye: “Dukwiye kwishyira hamwe tukibuka ababuze ubuzima, tukabaha icyubahiro gikwiye. Twese dukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho.”

Uyu mukinnyi ukina mu bwugarizi bwa Police FC, amaze igihe akinira shampiyona y’u Rwanda, yashimye intambwe igihugu cyateye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse ashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

“Perezida Kagame yakoze akazi gakomeye. Ni umwe mu baperezida beza nabonye mu buzima bwanjye. U Rwanda ni igihugu gitekanye cyane,”

Yakubu ni umwe mu bakinnyi b’abanyamahanga bagaragaza urukundo n’icyizere bafitiye u Rwanda, ndetse ubutumwa bwe bwakiriwe nk’ikimenyetso cy’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye isomo isi yose ikwiye kubakiraho amahoro n’ubumuntu.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nigeria bararema pe, ndebera amabuno yinkorano”! Umuhanzikazi Marina yashyize hanze amafoto yatumye abenshi bacika ururondogoro kubera imiterere ye bavuga ko yagiye kwibagisha amabuno – AMAFOTO

Frank Splitter wahoze atoza Amavubi yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994