in ,

Isomere ibyo utaruzi kuri Georgina Rodriguez, umukunzi wa Cristiano Ronaldo

Georgina Rodriguez, umukunzi wa Cristiano Ronaldo, yavutse taliki ya 27 Mutarama 1995 avukira mu mujyi wa Jaca wo gihugu cya Espagne. Nkuko tubikesha Spanish outlet Mundo Deportivo, umubyeyi wa Georgina yitwa Jorge Rodriguez akaba ari n’umwe mu bahoze bakina umupira w’amaguru.

Ibijyanye n’imirimo akora, Georgina ubu ni umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Espagne. Mbere yo kujya mu kumurika imideli, Georgina yakoraga muri sosiyete ya GUCCI aho yari umwe mu bungirije abayobozi bakuru bayo mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ibijyanye n’amashuri yize, Georgina yihuguye ururimi rw’icyongereza muri London ndetse anihugura cyane mu bijyanye no kubyina.

Ibijyanye n’igihe amaze akundana na Cristiano Ronaldo n’uko bamenyanye. Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo batangiye gukundana mu Ugushyingo 2016 aho babonywe bagiranye ibihe byiza muri Disneyland Paris aho Cristiano yabonye Georgina bwa mbere ubwo yari yicaye muri VIP area hari mu birori bya Dolce & Gabbana.

Guhera icyo gihe, Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo batangiye gusangiza abakunzi babo amafoto bari kumwe ndetse banemeranywa bombi ko bari mu rukundo rutajegajega.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi batangariye ubwiza bwa Queen Cha kubera ifoto yashyize hanze (yirebe hano)

Isomere amagambo aryohereye cyane umukunzi wa Nshuti Savio yamubwiye yatumye benshi bifuza gukundana nawe