in ,

Isomere amagambo Platini yatangarije abafana be ashobora gutuma bamwe bazinukwa urukundo

Platini Nemeye, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be amagambo akomeye yerekeye urukundo yakorogoshoye imitwe ya benshi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Platini yagize ati: “Abantu benshi bababajwe n’urukundo. Abasore, inkumi, abagabo n’abagore benshi barazinutswe,
Hari abakubise hirya hino biranga wa mugani ngo ntibucya kabiri hatajemo amahiri ???? Ese koko rukundo nyakuri rudashingiye kuburyarya cg izindi ndonke RURACYARIHO? Hari Abantu bakundana se byukuri? Nsangiza igitegerezo cyawe ,mpamvu y’iki kibazo ndayisobanura nyuma Ese rukundo nyakuri koko RURACYARIHO? #RURACYARIHO  Wowe ubibona ute?” 

Aya magambo akomeye Platini yatangajw akaba yatumye bamwe mu bafana be bagira ibitekerezo binyuranye bagenda bamugezaho bijyanye n’urukundo.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abafana ba Platini
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abafana ba Platini

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo Tom Close yabwiye umwana we w’imfura yafashwe nk’umurage w’ubuzima bwe buzaza

Dore ifoto Oda Paccy yashyize hanze arimo kwikora ku gitsina ikomeje guteza urujijo