Yanncik Mukunzi, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe nuko bamwe mu bantu biganjemo cyane cyane ab’igitsina gore bagenda bavuga ko uyu musore afite uburanga, uyu musore unaherutse kujya mu ikipe ya Rayon Sports FC nyuma yo kuva mu ikipe ya APR FC ari nayo yamenyekaniyemo cyane, kuri uyu munsi yabwiwe amagambo aryohereye cyane y’urukundo n’umukunzi we ariwe Iribagiza Joy, aya magambo akaba akomeje kugenda agarukwaho n’abantu batari bake hirya no hino mu Rwanda.
Umukunzi wa Yannick Mukunzi akimara gutangaza aya magambo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bamwe mu bakurikiranira hafi aba bombi bagize amagambo bababwira. Abenshi bagiye bagaruka mu kwifuriza isabukuru nziza Yannick Mukunzi ndetse no gukomeza kwifuriza amahirwe masa aba bombi mu rukundo rwabo.