in ,

Isomere amagambo akomeye Meddy yatangaje nyuma yo gushimisha imbaga y’abafana be basaga 8000 bari bitabiriye igitaramo cya Mutzig Beerfest 2017

Umuhanzi Meddy ku munsi wo ku wa gatandatu wakoreye igitaramo cy’amateka cya Mutzig Beerfest 2017 i  Nyamata muri Hotel Golden Tulip mu rukerera rwo kuri iki cyumweru yatangaje amagambo akomeye yuzuye amarangamutima mu rwego rwo gushimira abafana be bose ndetse n’abantu bose muri rusange bitabiriye igitaramo cye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi Ngabo Medard Jobbert uzwi cyane nka Meddy yagize ati: “Thank you Rwanda ???????????????? we made it #Inkoramutima” bigaragara ko yishimiye cyane urukundo abafana be bamugaragarije muri iki gitaramo ndetse akanashimira buri muntu wese wakitabiriye.

Abafana ba Meddy nabo bagiye bamusubiza amagambo bamubwira ko bishimiye cyane igitaramo yabakoreye ndetse ko banakunze cyane ukuntu yabataramiye ndetse n’indirimbo yabaririmbiye nyuma y’imyaka isaga irindwi yose adataramita abanyarwanda.

Tubibutse ko igitaramo cya Mutzig Beerfest ari ngarukamwaka, iki cyabaye ku munsi w’ejo kikabera i Nyamata muri Hotel Golden Tulip kije gikurikira icy’umwaka ushize cyabereye i Rugende ahari hatumiwe umuhanzi Wizkidayo uzwi cyane nka Wizkid.

 

Photo/ CEDRICK LENS PICTURES

 

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yanditse andi mateka mu muziki nyarwanda mu gitaramo cya Mutzig Beerfest 2017 cyabereye muri Golden Tulip (amafoto)

Nyuma yo kugura Neymar na Kylian Mbappe ikipe ya PSG yamaze kumvikana n’undi munya Brasil ukomeye(inkuru irambuye